ICYATUMYE CONGO YEMERERWA KWINJIRA MURI EAC.

ICYATUMYE CONGO YEMERERWA KWINJIRA MURI EAC.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yemerewe kwinjira mu muryango w'ibihugu bigize akarere ka Afurika y'iburasirazuba EAC kumugaragaro.

Bwa mbere iki gihugu cya Congo Kinshasa ubusabe bwacyo bwo kwinjira muri EAC bwahawe umugisha n'abakuru b'ibihugu ku ya 29 Werurwe uyu mwaka.

Byatangiye Perezida Felix Tshisekedi yandikira Perezida Paul Kagame wari uyoboye umuryango wa EAC muri 2019 yerekana ubushake bwo kwinjira muri EAC.

Ibi byose byari nyuma yuko igihugu cya Sudan y'epfo cyari cyarahawe uburenganzira bwa burundu nk'umunyamuryango. 

Nyuma y'inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC ubwo bakiraga RDC yahawe igihe cyo gusinya ku nyandiko za nyuma zijyanye n'amategeko n'amabwiriza agenga umuryango mu kwinjiza umunyamuryango mushya.

Kuri ubu ibyangombwa byose byujujwe ndetse iki gihugu cyemererwa kuba icya karindwi  cyinjiye mu bihugu bigize akarere k'Afurika y'iburasirazuba.

Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye uyu muryango muri uyu mwaka yatangaje impamvu nyamukuru yatumye Congo Kinshasa yemererwa kuba muri EAC ari ko bizatiza umurindi w'imbaraga mu iterambere ry'umuryango muri rusange.

Mu ijambo rye yagize ati "Iyi mibare yerekana kwaguka kw'isoko ku bacuruzi,bizakurura abashoramari mu kuzamura ubukungu bw'ibihugu. Bizafasha mu kwiyongera kw'imbaraga z'umuryango mu guhuza iyubakwa ry'ibikorwa remezo nk'umuhanda uzaca mu muhora w'iburengerazuba ugana mu burasirazuba."