M23 ITEYE UTWATSI IBYATANGAJWE KO IZAVA AHO YAFASHE.

M23 ITEYE UTWATSI IBYATANGAJWE KO IZAVA AHO YAFASHE.

Nyuma y'iminsi bivugwa ko umutwe w'inyeshyamba za M23 waba witeguye gusohoka mu duce wafashe byose byavugurujwe.

Kuri uyu wa Kane w'icyumweru Tariki 08 Ukuboza 2022 nibwo MAJOR Willy Ngoma uvugira uyu mutwe yashyize ukuri hanze yemeza ko ibyo kuva mu bice byafashwe nka Bunagana n'ahandi byose ari ibihuha kuko abaturage ubwabo bakibashaka kandi ko icyifuzo cyabo ari nk'itegeko.

Gusoma macuri ku itangazo ryasohowe na M23 nibyo uyu muvugizi ashinja abahwihwisa ko we n'abasirikare be bazava aho bamaze gufata bakaba basubira inyuma, mu mvugo izimije ariko yerura ukuri kose ku ugutsimbarara.

Ati"Basoma umutwe w'ibaruwa gusa, Nibasome kugeza hasi. Twavuze ko twiteguye guhagarika imirwano, tkazinga utwangushye tukagenda. Turiteguye nanjye namaze kuzinga ibyanjye hano. Turumvikana? Twiteguye kuzinga tukagenda. Ariko se tugiye kujya he? Batubwire, Tuzajya he? Gukora iki?"

Mu kiganiro yagiranye n'abaturage muri RUTSHURU, Major Willy Ngoma Yongeyeho ati "Twumvikane neza, Turiteguye tuzagenda, ariko se tuzava ahantu hacu twafashe tuhasigira nde? Tuzahasigira FDLR ize yice abavandimwe bacu? Iyo abantu babiri barwana ntushobora kumva umwe gusa ahubwo ubatega amatwi bombi, rero nk'uko Guverinoma ihabwa umwanya mu biganiro by'abahuza mu bibazo byayo n'imitwe yitwaje intwaro, ijwi rya M23 rikeneye kumvwa."

Yakomoje kandi ku bijyanye n'ubusabe bwabo batanze kugira ngo babe bahura n'ingabo z'umuryango w'akarere ka Africa y'iburasirazuba zaje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa GOMA n'ubwo bataremererwa.

Mu mashusho n'amafoto byasakaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yaganiraga n'aba baturage nyuma yaho yasaabanye nabo bizihirwa mu mahoro.

Ibi bije bikurikirana n'uko M23 iherutse gutabariza abaturage bicwa umusubirizo n'ingabo za Leta na FDLR kandi ko ubwicanyi bukaza umurego uko bukeye n'uko bwije asaba umuryango w'abibumbye ONU, Umuryango wa Afurika yunze ubumwe AU,uw'ibihugu by'i Burayi, uw'ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari ICGLR,SADC n'indi yose nngo igire icyo ikora.

Nk'uko bivugwa muri Repuibulika iharanira Demokarasi ya Congo hari ubwicanyi bwabaye kuva iyi intambara yatangira kugeza ubu cyane ubwabereye ahitwa KISHISHE, uyu mutwe ubigereka kuri leta mu gihe ONU yamaze gukora Raporo y'ubugenzuzi kuri ububwicanyi yamaze gusohoka yemeza ko M23 ari yo yabigizemo uruhare.