FARDC: UWO M23 YAMBUYE IMODOKA AKIRUKA YATAWE MURI YOMBI.

FARDC: UWO M23 YAMBUYE IMODOKA AKIRUKA YATAWE MURI YOMBI.

General Major Cirimwami Pierre wo mu ngabo za repubulika iharanira demokarasi ya Congo yashyizweho amapingu azira ubugambanyi.

Yari aherutse kwirukanswa kibunompamaguru n'umutwe wa M23 wahise usigarana imodoka ye ku rugamba rwari rwabaye isibaniro mu mashyamba y'ahitwa KABINDI muri teritwari ya Rutshuru.

Benshi mu basirikare bibajije ukuntu mugenzi wabo wari urinzwe byagera aho zimwe mu ngabo ze zifatwa mpiri we akiruka agacika kandi yagotewe hagati n'umwanzi asize n'imodoka.

Inkuru y'ukuntu uyu musirikare ukomeye yasumbirijwe na M23 ikamutesha imodoka; https://www.kalisimbi.com/m23-ikomeje-kuvimvira-mu-modoka-yatawe-na-generale-major-cirimwami-wa-congo-wirutse-amasigamana

Ibyo bikimara kuba yahise ahindurirwa inshingano avanwa muri uru rugamba yerekezwa kuyobora ahandi ariko iperereza rihita ritangizwa mu kanya bwanya.

Soma:  https://www.kalisimbi.com/general-wirukanse-agata-imodoka-kubera-m23-yahawe-indi-mirimo

Kuri ubu Gen. CIRIMWAMI ari muri gereza ya gisirikare aho akomeje guhatirwa ibibazo amagana ngo atange ubusobanuro ku byabaye cyane ko batamushira amakenga akekwaho kugambanira igihugu.

Ibindi akurikiranyweho ni iraswa rya Major KIRAKU Eric wamuhoraga hafi cyane bakorana wishwe n'inyeshyamba za M23 bigakekwa ko yaba yaramutanze.

Kujenjeka cyane ku rugamba ahanganyemo n'umwanzi uzengereje igihugu bifatwa nk'ubugambanyi bukomeye agomba kuryozwa.

Ashinjwa n'abasirikare bagenzi be muri FARDC,  kuba yarahaye urwaho inyeshyamba z'umutwe wa M23 akazibererekera bigeze aho arwana atandaraje byatumye hafatwa uduce twinshi muri Rutshuru.