YAHIRIYE MU IKAMYO YARI ATWAYE.

YAHIRIYE MU IKAMYO YARI ATWAYE.

Umushoferi w'umunyarwanda yahiriye mu mudoka y'ikamyo yari atwaye nyuma yo gukora impanuka ikomeye.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko umugabo witwa NKUSI wari utwaye imodoka nini itwara ibikomoka kuri Peteroli yapfiriye mu bilometero 600 uturutse ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania wa Rusumo.

Ubwo uyu mushoferi yari asubiye ku cyambu cya DAR ES SALAM kuzana indi lisansi, ageze mu kidaturwa cya Tanzania hagati mu ishyamba yaje kuyoba umuhanda imodoka irenga umukingo niko gukora impanuka iragwa nyakwigendera arwana no kuyisohokamo ariko biranga biba iby'ubusa abura gitabara umubiri we ukongokeramo.

Abahageze bwa mbere basanze yibiranduye yahiye bikomeye, bivugwa ko n'ubwo yari irimo ubusa impamvu nyamkuru yo guhita ishya byoroshye ario uko n'ubundi isanzwe itwara lisansi na Mazutu bikomoka kuri Peterole.