M23 YATEYE UTWATSI IBYO ABA PEREZIDA BA EAC BAYISABYE

Umutwe wa M23 wateye utwatsi bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda uvuga ko utazigera urekura uduce wafashe keretse ugiranye ibiganiro na leta ya Tsisekedi.

M23 YATEYE UTWATSI IBYO ABA PEREZIDA BA EAC  BAYISABYE

Umutwe wa M23 wateye utwatsi bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda uvuga ko utazigera urekura uduce wafashe keretse ugiranye ibiganiro na leta ya Tsisekedi.

Mu itangazo M23 yasohoye kuri uyu Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022,rigashyirwaho umukono n’umuvugizi wayo mu bya politiki Bwana Laurence Kanyuka,wavuze ko utazubahiriza ibyemejwe nabo baperezida.

Umutwe wa M23 wabanje gushimira abakuru b’ibihugu bakomeje gushakira umuti ibibazo bya Congo,ariko Leta ya Congo Kinshasa bakibaza uburyo ikomeje kuvunira ibiti mu matwi aho ikomeje gukorana n’imitwe ya FDLR yakoze Jenoside mu Rwanda.

Umutwe wa M23 wagaragaje ko udashobora gusubira inyuma ,ngo utererane abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe zifatananyije na Mai Mai. Kuri iyi ngingo uyu mutwe wibanze ku bwicanyi buri gukorerwa Masisi,aho Abatutsi basabwe guhungira mu nsengero n’ahandi hari ibikorwa remezo. uzasigara ku ivuko akazafatwa nk’ushyigikiye M23.

Mu bashyizwe mu majwi harimo Gen.Bgd Mugabo Hassan bashinze kuyobora ingabo muri Masisi Kandi yarahoze mu mutwe wa Mai Mai PARECO umutwe washyizweho na FDLR.

Kubwa M23 basanga gukusanyirizwa kw’Abatutsi mu nsengero ari amwe mu mayeri yakoreshejwe n’Interahamwe mu Rwanda mbere y’uko Jenoside iba.

M23 isanga mu gihe hataraboneka igisubizo cya politiki ,itazarebera ngo yifate mapfubyi mu gihe mu bice byinshi by’uburasirazuba bwa RD Congo Jenoside iri gukorwa na Guverinoma ya Congo Kinshasa ifatanyije na FDLR na Mai Mai .

Uyu mutwe wongeye gusaba amahanga ko yakumvisha Leta ya Kinshasa hakaba ibiganiro mu mahoro ko bitabaye ibyo batazarebera.

Umutwe wa M23 uvuga ko nta bwoba utewe n’ingabo z’Akarere zikomeje koherezwa muri kiriya gihugu ko bazirwanaho mu gihe cyose bazaba bashoweho urugamba.M23 yategetswe gukurikiza nta gutinda ibyemejwe n’abakuru b’ibihugu ba EAC i Nairobi na Luanda,n’abakuru ba gisirikare b’ibihugu bya EAC mu nama yabo iheruka kubera i Bujumbura .

Bemeje kandi ko uyu mutwe utegetswe gusubira ku birindiro byawo bya mbere y’intambara biri Sabyinyo.

Bati“Mu gihe M23 yatsimbarara ntuve mu turere twose yafashe muri iki gihe, abakuru b’ibihugu ba EAC bazahita bategeka ingabo z’akarere gukoresha ingufu kugira ngo bavemo." Niko itangazo baraye basohoye rivuga.

Amasezerano ya Nairobi ateganya ko ingabo za Kenya zizoherezwa mu mujyi wa Goma,no mu turere twa Bunagana, Rutshuru na Kiwanja twigaruriwe na M23.

source UMURYANGO