ANGE RITA KAGAJU AGIYE KURIRIMBIRA MURI AMERIKA BWA MBERE MURI ATLANTA.

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi,RITA Ange Kagaju, agiye gutaramira mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yatumiwe na kompanyi y'imyidagaduro izwi ku izina rya The Creative Genius yashinzwe n’abahanzi Jay Pac na Mabuye nyuma y'igihe kirekire uyu mwali uzwiho kugira ijwi ryiza adashyira hanze indirimbo nshya.

ANGE RITA KAGAJU AGIYE KURIRIMBIRA MURI AMERIKA BWA MBERE MURI ATLANTA.

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi,RITA  Ange  Kagaju, agiye gutaramira mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yatumiwe na kompanyi y'imyidagaduro izwi ku izina rya  The Creative Genius yashinzwe n’abahanzi Jay Pac na Mabuye nyuma y'igihe kirekire uyu mwali uzwiho kugira ijwi ryiza adashyira hanze indirimbo nshya.

Mu murwa mukuru wa Leta ya Georgia, Atlanta hagiye kubera igitaramo kizahuza abahanzi banyuranye baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igitaramo cyateguwe na Label isanzwe ikorera muri Amerika ya The Creative Genius imaze imyaka irenga 4 yashyizweho bwa mbere n'umuhanzi umenyerwe mu njyana ya HIP HOP  uzwi nka  Jay Pac ndetse na Mabuye.


 

Iki gitaramo cyiswe SPRING BREAK IN ATLANTA cyateguwe n'iyi kompanyi,Ahagana mu masaha ya saa moya z'umugoroba, tariki 19 werurwe nibwo imiryango izaba ifunguye ahazabera iki gitaramo cy'akataraboneka kizabera muri ATLANTA aho kwinjira bizaba ari amadorali $30 yonyine kuri buri muntu uzabasha kwitabira.


                                                                                 JAY PAC wateguye SPRING BREAK ATLANTA akaba nawe azagaragara ku urubyiniro.

 

Benshi mu bahanzi bazwi muri diyasipora nyarwanda bazigaragaza barimo SHIZZO,MABUYE na JAY PAC umwe mu bagiteguye azwi mu ndirimbo nyinshi zakunzwe n'abataroi bake zirimo iyitwa UMUGISHA yafatanyijemo na BUSHALI ndetse n'indi ndirimbo aherutse gushyira hanze yitwa OUTSIDE yafatanyijemo na KIVUMBI KING.

 

RITA ANGE KAGAJU uzwi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo iyitwa HAVE,YOU ARE MINE,MEAN IT Ndetse aherutse no gushyira hanze umuzingo w'indirimbo(ALBUM) yitwa SWEET THUNDER iriho indirimbo 18, akaba nawe ari umwe mu bazataramira muri iki gitararamo.


                                                                                                       ALBUM ya RITA ANGE Kagaju

 


                                                                                                               RITA ANGE KAGAJU

 

Benshi mu bakunzi b'umuziki nyarwanda ariko baba hanze y'u RWANDA by'umwihariko abatuye muri Leta zunze ubumwe za AMERICA bakomeje kurarikirwa kuzitabira iki gitaramo kuko bizaba bishyushye kuko ni kimwe mu bitaramo  by'imbonekarimwe.