DJ DIZZO URWAYE INDWARA YA KANSERI AGIYE KUGOBOKWA AVUZWE.

Hatangiye gukusanywa hafi miliyoni 9 Frw zo gufasha DJ Dizzo gushyira mu bikorwa icyifuzo cye cyo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda, cyane ko abahanga mu buvuzi baherutse kumubwira ko asigaje iminsi 90 yo kubaho. Mu minsi ishize, nibwo DJ Dizzo yamenyeshejwe ko asigaje amezi atatu yo kubaho nyuma y’uburwayi bwa Cancer.

DJ DIZZO URWAYE INDWARA YA KANSERI AGIYE KUGOBOKWA AVUZWE.

Hatangiye gukusanywa hafi miliyoni 9 Frw zo gufasha DJ Dizzo gushyira mu bikorwa icyifuzo cye cyo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda, cyane ko abahanga mu buvuzi baherutse kumubwira ko asigaje iminsi 90 yo kubaho.

Mu minsi ishize, nibwo DJ Dizzo yamenyeshejwe ko asigaje amezi atatu yo kubaho nyuma y’uburwayi bwa Cancer.

DJ Dizzo ubusanzwe utuye mu Bwongereza, ari naho yatangiriye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2015.

Ahagana mu 2018 ubwo yari yujuje imyaka 19, DJ Dizzo nibwo yamenye ko arwaye Cancer yari iturutse ku kibyimba yarwaye mu muhogo.

Icyo gihe yarivuje ndetse icyizere cyo kubaho kirushaho kwiyongera cyane ko yabonaga ibimenyetso by’uko yakize.

Mu 2021 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyakamejeje ku Isi yose, DJ Dizzo ntiyari akibona uko ajya kwa muganga gukurikirana uburwayi bwe usibye ko ku bwe yumvaga yarakize.

Nyuma y’igihe DJ Dizzo yatangiye kuribwa mu nda, agiye kwivuza mu Ukuboza uwo mwaka bamenya ko yaje gufatwa n’indi cancer yo mu rukenyerero.

Kuva icyo gihe yatangiye imiti, agerageza kwivuza nubwo bitari byoroshye. DJ Dizzo yaboneyeho umwanya wo gushimira buri wese wamubaye hafi akamuha n’ubufasha bwo kwivuza cyane ko ari ibintu bihenze.

Mu bo DJ Dizzo yashimiye harimo; umuryango we, inshuti ndetse n’abo yise abavandimwe yaboneye ku mbuga nkoranyambaga bagiye bamuba hafi bakamuha n’ubufasha bwo kwivuza.

Mu minsi ishize, DJ Dizzo yaje kumenyeshwa n’abaganga ko asigaje amezi atatu yo kubaho. Ku myaka 23 ntabwo byari byoroshye kuri uyu musore kwakira ko agiye kwitaba Imana.

Icyakora nubwo byari bigoye kubyakira, DJ Dizzo yahise agira icyifuzo kimwe mu buzima bwe, asaba Imana ngo izamuhe gusoreza ubuzima bwe mu Rwanda, igihugu cyamubyaye.

Nyuma yo kubona icyifuzo cy’uyu musore, inshuti ze zatangiye gukusanya ubushobozi bwamufasha kugishyira mu bikorwa, batangira urugendo rwo gukusanya 8 500£ hafi miliyoni 9Frw yazamufasha muri uru rugendo.

Mu buryo bwo gukusanya ubu bushobozi, inshuti za DJ Dizzo zifashishije urubuga rwa Go Fund, ndetse abari mu Rwanda bo bakaba bakwifashisha nimero y’umubyeyi we Remy Mutambuka 0788351760.