CLARISSE KARASIRA AJOMBWE IKINDI GIKWASI NA YOLO THE QUEEN.

CLARISSE KARASIRA AJOMBWE IKINDI GIKWASI NA YOLO THE QUEEN.

Bihinduye isura n'abari baracecetse baratobora bavuga ku butumwa umuhanzikazi Clarisse Karasira aherutse gushyira ku rukuta rwa Twitter agira inama abakiri bato kwirinda.

Ni ubutumwa bwatumye benshi mu banyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bacika ururondogoro nyuma yuko abushyizeho bagatangira kumutera amabuye bamushinza ubwishongozi.

Aha Karasira yashyizeho ifoto ye ari ibwotamasimbi n'imfura ye yise KWANDA, agira ati "Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk'iki."

Yongeyeho ati "Bakobwa beza b'iwacu twiyubahe, turebe kure Kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni." arenzaho '#MAMAKWANDA' 

Umushabitsi akaba n'Umwerekanamideli w'ikimero gikurura abatari bake wamamaye ku izina rya YOLO THE QUEEN yiyunze ku bamaze iminsi bajomba ibikwasi Clarisse Karasira agira icyo avuga.

CLARISSE KARASIRA n'umwana we

Abicishije kuri Paji ya Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yashyizeho ifoto igaragaza ubu butumwa Karasira yatanze hejuru yayo yandikaho amagambo asesereza bikomeye.

Ati "None se ibishashagirana mwari guhurira he?(asekamo) ibishashagirana bikurikira abashashagirana"(yongeraho udushusho duseka cyane)

YOLO THE QUEEN azwiho kutajya aripfana ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bali bayoboye i Kigali bazwiho ubwiza karemano nubwo hari ababikemanga bavuga ko yaba yaribagishije ngo yishyirisheho indi miterere cyane ku gice cyo hasi inyuma, ibizwi nka Plastic Surgery.

YOLO THE QUEEN

Yaje avuga kuri ibi nyuma yuko Hacitse igikuba kuri Clarisse wumviswe nabi benshi baramwibasira koko karahava si ukuvuga bandika ahandikwa hababana hato.

Hari n'uwamuvuguruje amushinja kuba yaratahaga muri Ghetto z'abahungu akiri umukobwa gusa nawe ntiyatinze kumusubiza amunyomoza.

Ni uwiyita GIGI kuri Twitter wanditse ati " I Byumba ya Ghetto ya G watahagamo niwe mugabo wawe? Jya uvuga uziga turakuzi nuko tuba ducecetse."

Karasira yahise amusubiza ati "Nawe urabizi ko ugamije kunsebya ubeshya kandi ntacyo byankoraho mbimenyereye. Gusa IMANA ikubabarire nanjye ndakubabariye."

Ibyamamare akenshi bikunze kwibasirwa cyane kubera amagambo n'ibikorwa batangariza ababakurikira bitewe nuko buri wese yumva bitandukanye n'undi bimwe byaciwemo imvugo igira iti 'Ntawuneza rubanda.'