ROSE MUHANDO YARIRIMBIYE ANABWIRIZA ABANTU BAKE CYANE MURI RWANDA GOSPEL STAR LIVE

Umuhanzikazi ubimazemo igihe muri waturutse mu gihugu cy'abaturanyi Rose Muhando wari utegerejwe cyane mu gitaramo cya Rwanda Gospel star live  cyaraye kibaye.

ROSE MUHANDO YARIRIMBIYE ANABWIRIZA ABANTU BAKE CYANE MURI RWANDA GOSPEL STAR LIVE

Umuhanzikazi ubimazemo igihe muri waturutse mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania Rose Muhando wari utegerejwe cyane mu gitaramo cya Rwanda Gospel star live  cyaraye kibaye.

Atitaye ku bantu mbarwa bari bitabiriye yagaragaje imbaraga nyinshi ku urubyiniro mu gihe cy'iminota irenga mirongo ine aririmba ndetse anyuzamo akanabwiriza birangira asabiye umugisha abahanzi n'abakunzi babo muri rusange.


Rose Muhando yahamagawe ku urubyiniro azamuka agaragiwe n'ababyinnyi be babiri b'abasore abanza kuririmba n’ijwi rye ryiza rihagurutsa abantu bake bari bitabiriye.

Yagerageje gukora uko ashoboye ngo ashimishe  abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Utamu wa Yesu’, ‘Ni bebe’, zose yaririmbye mu buryo bwa ‘Semi Live’

Yanyujijemo afata umwanya arabwiriza mu magambo ye meza, Yagize ati: “Ejo hazaza hose hakwiye gushingira ku Mana, hadakwiye gushingira ku bantu kuko ibyo bifuza atari ko bidahura n’imigirire y’abantu.”

Yongera gushimangira ko yishimira kuba se yaravukiye mu Rwanda.

Mu minota 12 y'isaha ya saa yine nibwo Rose Muhando yasezeye abo yataramiye abizeza ko azagaruka kandi ko abakunda cyane, si ubwa mbere uyu muririmbyikazi aje mu Rwanda gusa ni ubwa mbere igitaramo yajemo cyitabirirwe n'abantu mbarwa byatunguranye