AMAVUBI aguye miswi na Senegal mu gice cya mbere.

Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru AMAVUBI inganyije na Senegal mu gice cya mbere cy'umukino.

AMAVUBI aguye miswi na Senegal mu gice cya mbere.

Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru AMAVUBI inganyije na Senegal mu gice cya mbere cy'umukino.

Ku isaha ya saa tatu zuzuye abakinnyi bari bakandagiye mu kibuga batangira kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi bahereye ku ya Senegal baherutsa 'RWANDA NZIZA'  yubahiriza urwatubyaye.

Yari Iminota 5 irenzeho amasegonda 38 nibwo umupira wa mbere watanzwe rutangira kwambikana hagati mu kibuga mbirimbiri umukinnyi ku wundi ubona ko Senegal nk'ikipe yari iri mbere y'abafana bayo igerageza gutsinda ariko ba myugariro b'Amavubi bababera ibamba.

Igitutu cy'ibi bihangange bya Senegal cyatumye Muhire Kevin akorera ikosa Sadio Mane ryavuyemo kufura ku munota wa 34 rirahanwa umupira ugana izamu indani ariko Kwizera awukubita ibipfunsi usubira mu kibuga.

Abasore b'AMAVUBI bakomeje kwihagararaho bahangana mu gushaka gutaha izamu ariko bikaba iyanga kuko Kapiteni Kagere Meddie yaburaga uko yinyagambura muriba myugariro bane bose bari bamucunze.

Umuriro wakomeje kwaka imbere y'izamu ku munota wa 43 Mendy wa Senegal ashota umuzinga uca hejuru gato y'izamu Kwizera asa nk'ahavunikiye Imana ikinga ukuboko.