ARIEL WAYZ NYUMA YO GUKORA IMPANUKA.

ARIEL WAYZ NYUMA YO GUKORA IMPANUKA.

Umuhanzikazi ARIEL WAYZ akomeje koroherwa nyuma y'impanuka ikomeye yakoreye mu muhanda wo ku GISHUSHU mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali ahazwi.

Akomeje kurwana urugamba rw'iterambere aho aryamye mu rugo kuko arimo aragerageza uko ashoboye asangiza abantu indirimbo ze zikubiye kuri EP aherutse gushyira hanze yise 'Touch The Sky'.

Si ugushishikariza abamukunda gukomeza kwiyumvira uburyohe bw'izo ndirimbo 6 ziyikubiyeho gusa, kuko yibanze cyane no kubakangurira kumutora mu bihembo bya KISS Summer Awards aho ahatanye mu cyiciro cy'umwali n'umutegarugori witwaye neza muri uyu mwaka, Best Female Artist 2022.

Bwa mbere Yifashishije amashusho amugaragaza afite IGIKOMERE kidasanzwe mu mutwe nibwo abantu bamenye ibyamubayeho mu mpera z'icyumweru gishize.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi ubwo yari azindukiye mu kazi ko gufata amashusho y'indirimbo ku Gisenyi we na bagenzi be yagombaga gukoreshamo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko ubwo bari mumuhanda bahuye n'imodoka iza ibasatira bashaka kuyibererekera ariko ntibyabakundira barakubitana bitunguranye ibarenza umuhanda.

Kubw'amahirwe ntawahasize ubuzima uretse ibikomere bose bagize ku mubiri bahita bajyanwa mu bitaro biherereye i Remera.

Ariel Wayz we yaje gukomereka ku mutwe arapfukwa nyuma arasezererwa arataha ariko ahabwa amabwiriza yo kujya agaruka kwa muganga kwipfukisha mu gihe igipfuko gishaje.