UBUSHAKASHATSI BWAGARAGAJE KO HARI IBIRYO BYONGERA AMAHIRWE YO KUBYARA IMPANGA

Turi mu isi aho kuba umubyeyi bifatwa nk’umugisha ukomeye kubyara impanga mu mico myinshi bitanga umunezero wikubye kabiri. Mu gihe hari abatabikunda batinya umutwaro uremereye wo kurera abana babiri icya rimwe, abandi bashishikajwe no gushaka uburyo bwose bushoboka bwo kongera amahirwe yo kubyara impanga. Ubu bushake nibwo bwatumye abahanga bakora ubushakashatsi bwagaragaje ko imirire, imibereho ya buri munsi n’imiterere y’umubiri bishobora kugira uruhare runini mu gutuma umugore abyara impanga.
Ariko noneho, ubushakashatsi bugezweho bwatanze ibisobanuro bifatika ku buryo ubuzima bwa buri munsi, cyane cyane ibyo turya n’uko tubayeho, bishobora kugira uruhare mu kongera amahirwe yo kubyara impanga. Muby'ukuri, impanga zibaho mu buryo bubiri butandukanye: impanga zivuye ku ntanga imwe (identical), zituruka ku intanga imwe yaturitsemo kabiri, ndetse n’impanga zivuye ku ntanga ebyiri zitandukanye (fraternal), aho umubiri w’umugore ushobora kurekura intanga ebyiri icyarimwe. Nubwo impanga zivuye ku ntanga imwe zivuka nta tegeko na rimwe ribigennye, impanga zisanzwe zishobora gusamwa bitewe n’uko umubiri wateguwe—binyuze mu mirire, imyaka, ndetse n’amaraso y’umuryango.
Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko hari amafunguro yihariye ashobora gutuma umubiri w’umugore usohora intanga nyinshi icyarimwe. Ibyo biribwa byagaragaye cyane mu bihugu bifite impuzandengo yo kubyara impanga iri hejuru, nko muri Nigeria, aho impanga zifatwa nkumugisha ngibi ibiribwa bitanga amahirwe yo kubyara impanga.
1. Amata n’ibiyakomokaho Abahanga bagaragaje ko amata, cyane cyane aturuka ku nka zorowe mu buryo bwa kijyambere, akungahaye ku misemburo yitwa IGF (Insulin-like Growth Factor) ifasha mu gutuma intanga zikura no kwisohora ari nyinshi. Gufata amata buri munsi cyangwa ibiyakomokaho nka fromages na yaourt byagabanya cyane ibyago byo gusama intanga imwe gusa.
2. Ibijumba n’ibinyamisogwe Ibinyampeke n’ibinyamisogwe nk’amasaka, uburo, ubunyobwa, n’ibishyimbo, bizwiho kuba bifite ubushobozi bwo gufasha umubiri gukora imisemburo y’uburumbuke nka FSH (Follicle Stimulating Hormone), bityo bigatuma intanga ebyiri zishobora gusohoka icyarimwe.
3. Folic Acid Iyi ni vitamine izwi cyane mu gufasha mu mikurire y’intanga n’umwana muto. Iboneka mu mboga rwatsi (nk’epinari), avoka, inkeri, ubunyobwa, n’izindi mbuto. Ubushakashatsi bwo muri Australia bwerekanye ko abagore bafata folic acid mbere yo gutwita baba bafite amahirwe yo kubyara impanga inshuro ebyiri ugereranyije n’abandi.
4. Zinc n’imyunyungugu y’ingenzi Amafi, inkoko, n’ibinyampeke bifite umubare mwinshi wa zinc, bikagira uruhare mu gukora neza kw’imisemburo ya estrogen na progesterone.
Inkomoko n’imibereho yumuryango nabyo bigena kuba wabyara impanga Kuba umuntu akomoka mu muryango urimo impanga byongera cyane amahirwe yo kuzibyara. Iyo umugore ubwe ari impanga cyangwa avuka mu muryango w’impanga, aba afite amahirwe menshi yo kubyara impanga zituruka ku ntanga ebyiri. Ibi bituruka ku ndangagaciro yitwa heredity, aho imiterere y’umubiri we hari ubwo umubiri we uba uteye muburyo ubasha gusohora intanga zirenze imwe icyarimwe.
Ikindi, abagore babyaye kenshi, cyangwa bageze mu myaka ya 30 kugeza kuri 40, baba bafite imisemburo myinshi ituma intanga zikura vuba. Umubiri uba umaze kumenyera imikorere y’uburumbuke, bigatuma amahirwe yo gusama impanga yiyongera.
Ibyo Ababyeyi Bavuga: Amateka n’Ubuhamya
Ariane Uwimana, umugore w’imyaka 38 wo mu mujyi wa Kigali, avuga ko nyuma yo guhindura imirire ye, yabyaye impanga atabiteganyije ati.
> “Mu mezi abiri mbere yo gutwita, nari natangiye kunywa amata buri gitondo, mfata jus ya karoti buri mugoroba, ndetse naragabanyije cyane isukari. Sinzi niba ari byo byabiteye, ariko ubu mfite abana babiri beza bavutse icyarimwe,” Ariane avuga ko, yishimira ko yagize amahirwe atari ay’abandi bose.
Nyuma yuko ibitangaza byo kubyara impanga uko ubishatse bikomeje gukurura amatsiko yabenshi, hagiye haboneka inzira zisobanutse zifasha ababyeyi babyifuza kugira inzozi zabo impamo. Imirire iboneye, kwita ku misemburo, no gukurikiza inama z’abaganga bishobora kugira uruhare runini mu kugera kuri izo nzozi.
Ibanga riri mukurya neza, kumenya umubiri wawe no gutegura ubuzima bwawe buzima, ndetse no kugira ukwemera ukemera ko byose bishoboka.
Dore inkomoko (sources) z’ubushakashatsi n’inyandiko zifite aho zihuriye no kongera amahirwe yo kubyara impanga, zagaragajwe n’inzobere zitandukanye:
1. Dr. Gary Steinman (Long Island College Hospital) – Ubushakashatsi bwe bwasohotse muri Journal of Reproductive Medicine bwerekanye ko amata akomoka ku nka zahawe imisemburo (growth hormones) ashobora kongera inshuro nyinshi amahirwe yo gusama impanga.
Source: ScienceDaily, 2006
2. Australian Study on Folic Acid – Ubushakashatsi bwakozwe muri Australia bwerekanye ko abagore bafata folic acid mbere yo gutwita baba bafite amahirwe yo kubyara impanga inshuro ebyiri kurusha abatayifata.
3. National Center for Biotechnology Information (NCBI) – yagaragaje ubushakashatsi ku isano iri hagati y'imisemburo nka FSH na LH n’amahirwe yo gusohora intanga ebyiri.
Source: NCBI PubMed
4. Parents.com – yagaragaje uko imyaka, umugore afite ndetse n’umuryango avukamo bigira uruhare mukuba yabyara impanga
Source: www.parents.com
5. Office on Women’s Health (U.S. Department of Health & Human Services) – Itanga amakuru ku mirire ikwiriye ku bagore bifuza gusama, harimo ibyo kurya bifite folate, zinc, na vitamini B.
Source: Womenshealth.gov
Iyo ndimo gukora inyandiko ishingiye ku bushakashatsi, izi zose ni references zizewe nkoresha.
Yanditswe na: Eddie Kelodie Umwanditsi w’inkuru zicukumbuye.