INKURU ITEYE AGAHINDA: UMUGABO YAHITANYWE N’UBWIGUNGE, APFIRA MU NZU YE HASHIRA IMYAKA INE NTAMUNTU UZIKO YAPFUYE

INKURU ITEYE AGAHINDA: UMUGABO YAHITANYWE N’UBWIGUNGE, APFIRA MU NZU YE HASHIRA IMYAKA INE NTAMUNTU UZIKO YAPFUYE

Mu mwaka wa 2022, mu gace ka Apete mu mujyi wa Ibadan muri Nigeria, hamenyenye inkuru y’agahinda kenshi. Umuturage witwa John Aderemi Abiola, wahoze ari umuntu wize kandi wubashywe, yasanzwe mu cyumba cye, hashize imyaka hafi ine apfuye. Iyi nkuru yashegeshe imitima ya benshi ndetse yibutsa isi yose ikintu cy’ingenzi cyane: yuko ntamuntu ukwiye kubaho wenyine kandi ntawigira.

John yari umuntu wiyubashye, wakoraga akazi ke neza, agakunda kwibera mu rugo rwe, ntabwo yakundaga kuvugana n’abantu benshi. Abaturanyi be bamwibukaga nk’umugabo utuje, udakunda kwivanga cyane mu buzima bw’abandi. Yari afite inzu ye, ubuzima , ndetse n'imodoka ye

Nyamara, uko imyaka yagendaga ishira, ntawongeye kumubona, ariko kubera ko yari azwiho gukunda kubaho wenyine, abaturanyi be bakekaga ko yaba yarimukiye ahandi cyangwa yaragiye muwundi mujyi.

Murugo Iwe ibyatsi byari byarengeye urugo rwe, urugi rwarashaje kandi rwuzuye ivumbi, ndetse n’inzoka n’imbeba byatangiye kubonwa hafi y’iyo nzu. Abantu batangiye kugira impungenge. Hari umuturanyi watinyutse yegera inzu, ye maze arayitegereza.

Yabonye ibintu bidasanzwe: urugi rwaguye umugese no munzu imbere harimo impumuro mbi, Batabaje inzego z’ubuyobozi, n’abashinzwe umutekano baraza barafungura. Bahasanga ibintu byose bikimeze uko byari, televiziyo ikiri aho, igikapu cy’imyenda n’intebe byararengewe n’umukungugu mwinshi. Mu cyumba yararagamo, ni ho basanze amagufa ye, yiryamiye ku gitanda cye.

Bamwe mu baturanyi baje kuvuga amagambo abatera ipfunwe bat: “zTwaramubonaga atajya avugana n’abantu. Twatekerezaga ko yagiye ahandi. Ariko kuba yarapfuye tukabaho imyaka ine nta numwe ubyitayeho, bitwereka ko hari byinshi byacitse mu mibanire y’abantu.”

Abategetsi b’akarere bavuze ko iyi nkuru ikwiye kuba isomo rikomeye ku bantu bose, cyane cyane abaturanyi, kugira ngo batekerezwe ku bari bonyine, cyane cyane abasheshe akanguhe cyangwa abantu batagira imiryango.

Isomo Rikomeye

Ubu ni ubuhamya bukomeye bw’uburyo umuntu ashobora kubaho, akabura mu buzima bw’abandi nk’aho atigeze ahba. Buri munsi, hari abantu baba mu bwigunge bukabije, bategereje ijwi, ubutumwa cyangwa gusurwa n’umuntu umwe gusa.

Ese wigeze utekereza ku muntu uba wenyine hafi yawe? NEse uzi uko abayeho? Ibi bibazo ni ingenzi, kuko igisubizo cyabyo gishobora gukiza ubuzima Ese ubundi nigute wafasha umuntu urimo gupfa

Kimwe mu bibazo bikunze kubera benshi urujijo n’amayobera, ni ukumenya igihe umuntu azapfira, icyakora ubushakashatsi bushya buvuga ko ubuzima bucira amarenga nyirabwo cyangwa abamugaragiye mbere y’uko abubura agashiramo umwuka.

Umuntu ashobora gupfa mu buryo butunguranye azize impanuka cyangwa indwara y’umutima. Uyu aba apfuye bitandukanye n’undi ushobora gupfa azize izindi ndwara cyangwa azize izabukuru kuko we agenda agaragaza ibimenyetso by’uko urugendo rwe ku Isi rugiye guhinirwa bugufi.

Dr. Ajmal Zemmar, inzobere mu byo kubaga urutirigongo n’ubwonko muri Kaminuza ya Louisville, afatanyije na Prof. Vicente Raul Zafra wo muri Kaminuza ya Tartu yo muri Estonia, baherutse gutangaza ubushakashatsi bakoze bagendeye ku barwayi bavura, aho bavuga ko basanze nyuma yo guhagarara k’umutima, ubwonko bushobora gukomeza gukora by’igihe gito.

Aba bashakashatsi bavuze ko bagikora ubushakashatsi bugamije kumenya neza iby’aya makuru babonye, ari nayo mpamvu hakwiriye ubushakashatsi bwisumbuye kugira ngo hemezwe imikorere y’ubwonko nyuma y’uko umutima uhagaze. Ibi ngo bishobora kuzatwara igihe kinini mbere yo kwemezwa burundu, aho byitezwe ko abashakashatsi bazakoresha aya makuru mu kurushaho kwiga uko bigenda nyuma y’uko umuntu yitabye Imana.

Umuyobozi mu Bitaro byitiriwe Mutagatifu Vincent by’i Melbourne muri Australie, Prof. Mark Boughey, yavuze ko abantu baba badashaka kumva no gutekereza iby’urupfu kugeza ubwo rubageze imbere.

Ati “Abantu bamwe na bamwe babihungira kure abandi ntibanashake kubitekerezaho kugeza ubwo bisanze mu mboni z’urupfu, ariko si ko byagakwiye kumera.”

Avuga ko gutekereza ku rupfu bituma umurwayi cyangwa n’umuryango we babasha kwitegura icyo kintu kitoroshye, ndetse ngo bifasha umurwayi gupfira mu mutuzo.

Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu wenda gushiramo umwuka nk’uko Boughey abigaragaza harimo guhumeka insigane, kubura amaramu (appétit), gutakaza ibiro, kugira isesemi, kugira umunaniro, gucika intege n’ibindi.

Akomeza avuga ko umuntu wenda gupfa atangira kumva adashishikajwe no kumenya amakuru ndetse no kuganira n’abandi, ahubwo agakunda kugira ibitotsi cyane, ari nako arushaho kugira ibindi byiyumvo akava mu Isi mpangwamboni akinjira mu Isi ndengashusho, aho ashobora kwibona ari kumwe n’abantu akunda kandi ahoza ku mutima.

Umuntu wenda gupfa atakaza ububasha bwo kumva uburyohe n’impumuro, akumva ntagishaka kurya ndetse umuvuduko we w’amaraso ukagabanuka cyane. Prof. Boughey avuga ko mu guhumeka insigane k’umurwayi usatiriye urupfu, rimwe na rimwe ahumeka gahoro cyane, undi mwanya agahumeka vuba cyangwa se hakanacamo akanya runaka atari guhumeka.

Umuganga wibanda ku kwita ku bantu barembye cyane, Prof. Ken Hillman, avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye abazwa n’abarwaza ari ugusubiza igihe umurwayi asigaje ngo ashiremo umwuka. Ati “Iki ni ikibazo gikomeye gusubiza neza. Birangira mbabwiye ko atari ibintu umuntu yapfa gupimanya ngo abimenye.”

Avuga kandi ko umuntu wagaragaje ibimenyetso ashobora gupfa adaciye mu buribwe bwinshi ahubwo ashobora kugenda yitiranya ibintu, ku buryo n’iyo agize ububabare ashobora guhabwa imiti imugabanyiriza ububabare agapfa atababaye bikabije.

Ken yavuze ko kuba byagaragara ko umurwayi afite ibimenyesto bica amarenga ko adashobora gukira, iyi mpamvu itabuza abaganga gukomeza kumukurikirana no kumwitaho neza.

Hari ikimenyetso abantu basigaje umunsi umwe cyangwa ibiri ngo bapfe bakunda kugaragaza nk’uko Prof Boughey abihamya. Ati “Ku muntu wenda gupfa hashobora kuba icyumviro kigaragaza ko yiteguye kugenda, nko kwibona ari ahantu heza mu gihe cy’umunsi umwe cyangwa ibiri mbere y’uko apfa.”

Prof. Boughey yavuze ko yizera ko hari imbarutso yemerera umuntu gupfa akagenda. Ati “Hari ibyo tubona aho umurwayi akenera kubona umuntu ufite icyo asobanuye mu buzima bwe bisa n’aho aba amusaba uburenganzira bwo kugenda. Hari n’abo nabonye bavugisha abavandimwe babo bari mu mahanga kuri telefoni barangiza bakazirambika hasi bagahita bashiramo umwuka.”

Uko wafasha umuntu uri mu masaha ya nyuma y’ubuzima

Ubushakashatsi bwerekana ko kumva ari cyo cyiyumviro (sense) cya nyuma umuntu asigarana mbere yo gupfa. Abantu bagirwa inama yo gukomeza kumuganiriza mu buryo butuje kugira ngo bimufashe gupfa ari mu mahoro kabone nubwo yaba atabasha gusubiza ariko aba arimo kumva.

Umuforomokazi w’Umunya-Australie, Jane Phillips, yavuze ko nk’umunyamwuga, iyo abona umurwayi ari muri icyo gihe arushaho kumuba hafi. Ati “Nk’umuforomokazi, nkomeza kubwira abarwayi ko mpari, nkabakoraho nkanakomeza kubavugisha. Ibi kandi ni byo ngiramo inama abarwaza.”

Mu nama zitangwa n’abaganga kandi harimo kwicara iruhande rw’umurwayi, ukamufata mu kiganza, ukamukorakora mu gahanga ukamuganiriza kandi ukizera ko arimo kukumva. Gupfa ntibiba mu rimwe ngo bibe birangiye, ahubwo ni uguhagarika gukora kw’ibice by’umubiri ariko bikaba buhoro buhoro kimwe nyuma y’ikindi.

Umuhanga w’Umudage mu mitekerereze ya muntu, Arthur Schopenhauer, avuga ko ubuzima ari urugendo rw’intambwe imwe ku yindi rwerekeza ku rupfu.

Written By Eddie Kelodie