Imbaraga Z’Imitekerereze Myiza: Positive Thinkers Mu Rugendo rwo Guhindura Isi
umuryango utagamije inyungu wa Positive Thinkers ukomeje kuba ikitegererezo mu guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu kwimakaza imyumvire myiza.

Mu gihe abantu benshi bakomeje guhura n’ibibazo biganisha ku myumvire mibi n’ubuzima bwo mu mutwe budahwitse, umuryango utagamije inyungu wa Positive Thinkers ukomeje kuba ikitegererezo mu guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu kwimakaza imyumvire myiza.
Kuva washingwa imyaka irindwi ishize, uyu muryango wibanda ku gufasha abantu mu byiciro byose kugira imitekerereze ihamye kandi itanga icyizere. Ejo ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2025, Positive Thinkers bateguye igikorwa gikomeye kizabera kuri Solace Ministries i Kacyiru, aho bazahuza abantu bifuza gutekereza neza no kwigirira icyizere mu buzima.
Intego ya Positive Thinkers
Uyu muryango uyobowe na Muganwa Assumpta, wiyemeje gufasha abantu bose binyuze mu bujyanama butangwa kubuntu nta kurobanura. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Assumpta yavuze ko intego yabo ari ukugira uruhare mu kubaka sosiyete irangwa n’imyumvire myiza.
> “Ni urugendo ruhoraho. Ni ukwiga, ni ukubishakisha, ni ukubimenya, ubundi ukabigenderamo. Umuntu wese utekereza akeneye ko imitekerereze ye iba myiza kugira ngo niba hari ikibazo ubone uko ukivamo. Niba ari ntacyo, ubone uko ugikumira,”
Assumpta yagaragaje ko intego yabo ari ukurema ubushobozi mu bantu bwo gutsinda ibitekerezo bibi no kwimakaza icyizere cy’ubuzima.
Ibikorwa Nyamukuru
Positive Thinkers bibanda ku bikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi:
1. Gutanga Ibiganiro: Ibiganiro rusange bishishikariza abantu gutekereza neza no gusohoka mu bibazo bibakomereye.
2. Kugera ku bantu bo mu byiciro byose: Barasura abari mu kaga barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abahura n’agahinda gakabije.
3. Kwimakaza Ubuzima Bwiza: Bahugura abantu mu buryo bwo kwirinda ibitekerezo biganisha ku bikorwa bibi no kubaka icyizere.
Mu buryo bwihariye, uyu muryango wita ku rubyiruko rwibasiwe cyane n’ibibazo byo mu mutwe muri iki gihe, hifashishwa amahugurwa n’ibiganiro byubaka imitekerereze yabo.
Igikorwa cyo ku Cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti tangirana umwaka wa 2025 ufite imitekerereze mizima.
Iki gikorwa cyihariye kizabera kuri Solace Ministries i Kacyiru, kuva Saa 3pm kugeza 6pm aho abazitabira bazaganirizwa n’abahanga barimo Hon. Dr. Frank Habineza. Insanganyamatsiko y’iki gikorwa igira iti: “start 2025 with Positive mindset.”
Kwinjira ni ubuntu, kandi buri wese arasabwa kwitabira kugira ngo afate ingamba zifatika mu guhindura ubuzima bwe. Abazitabira bazunguka ubumenyi butandukanye burimo:
Uko watsinda ibitekerezo bibi biganisha ku kwiheba.
Uburyo bwo kwimakaza icyizere mu buzima bwa buri munsi.
Uko washyira imitekerereze myiza mu bikorwa.
Ubushake bwo Guhindura Isi
Isi irushaho kuba nziza iyo abantu bamenye guhangana n’ibibazo bitandukanye binyuze mu kwigirira icyizere no gutekereza neza. Positive Thinkers irasaba buri wese gukoresha aya mahirwe yo kwitabira ibikorwa bigamije guhindura ubuzima.
Kalisimbi News izakomeza kubagezaho inkuru n’amakuru yihariye kuri iki gikorwa no ku byo umuryango Positive Thinkers uri gukora mu rugendo rwo kwimakaza imyumvire myiza mu Banyarwanda.
Reba amafoto